in

Kamonyi: Umugabo wakoraga akazi k’uburinzi yishwe urwagashinyaguro abanje kuzirikwa

Kamonyi: Umugabo wakoraga akazi k’uburinzi yishwe urwagashinyaguro abanje kuzirikwa

Uyu mugabo yitwaga Ngirumukiza John yakoraga akazi ku burinzi ku ruganda rutunganya amakaro, basanze yapfuye aboshye amaboko anapfutse umunwa.

Uyu yari umugabo w’imyaka 59 y’amavuko, akaba akomoka mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango yakoreraga kompanyi icunga umutekano ya ISCO.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki ya 02 Nyakanga, 2023.

Abahageze mbere basanze aryamye, kandi  aboshye amaboko bakeka ko yishwe.

Ngirumukiza yakoraga uburinzi ku ruganda rutunganya amakaro ruherereye mu Mudugudu wa  Ruseke, Akagari ka Kambyeyi mu Murenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yacurishije indege yo ku butaka! Meddy Saleh usanzwe utunganya amashusho y’indirimbo mu Rwanda yongeye kugaragaza ko ariwe ufite imodoka ikanganye i kigali

Mu rusengero kwa Padiri hari hahiye! Amashusho y’umuvugizi wa Rayon Jaen Pual n’umugore we basezerana imbere y’Imana