in

Kamonyi: Imodoka ya Fuso yari ipakiye ibisheke yakoze impanuka maze yose yinjira munzu – AMAFOTO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gicurasi 2023, imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari igeze mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, yabuze feri maze igonga inzu isanzwe icururizwamo matera gusa k’ubw’amahirwa ntiyagira umuntu n’umwe ihitana kubera ko iyo nzu nta muntu wari urimo.

Bamwe mu babonye iyi mpanuka bavuze ko umushoferi wari utwaye iyi modoka iyo atagira amakenga ngo ayiyobore ku nzu isanzwe icururizwamo matera yari guhitana abantu benshi.

Bakomeje bavuga ko iyi mpanuka yatewe n’uko iyi modoka yari ipakiye ibisheke yavaga mu Karere ka Nyamasheke yabuze feri ubwo yari igeze aha Kamonyi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ko cyiryoshye!” Rocky Kimomo yaguze ikintu cyiramuryohera bidasanzwe maze atangira kuvugishwa

Videwo ya weekend: Bamuzengurukije umujyi wose ari mu ngobyi, Bitunguranye hagaragaye umugeni wazengurukijwe ahetswe mu ngobyi ibyo abantu baherukaga kera mu muco nyarwanda(Videwo)