Mu karere ka Kamonyi, hafashwe abaturage barenga 150 bari mu rugo rw’umuturage barimo kuhasengera.
Abaturage baturuka mu materaniro atandukanye bari bamaze iminsi itatu basengera mu rugo rumwe batubahirije amabwiriza yo kwirinda koronavirus
Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukuboza ku bufatanye n’abaturage Polisi yafashe abantu 151 barenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, bateranira mu rugo rw ‘umuturage basenga. Bafatiwe mu rugo rwa Mugirente Innocent utuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagali ka Cyambwe, Umudugudu wa Rugarama. Bari abagabo 17, abagore 108 n’abana 26,bari bavuye mu madini n’amatorero atandukanye.
Mugirente Innocent nyiri urugo ndetse akaba yari umwe mu bayoboye amasengesho yavuze ko bariya bantu bari baje ku nshuro ya Gatatu gusengera iwe. Yemeye ko ibyo bakoze ari amakosa ashobora kubashyira mu kaga.
Yagize ati ” Aba bantu bavuye mu mirenge itandukanye ndetse harimo n’uwavuye mu Mujyi wa Kigali. Ibyo twakoze ni amakosa kuko dushobora kwanduzanya iki cyorezo. Ndabisabira imbabazi kandi ntabwo bizasubira, ubu tuzajya tujya gusengera ahemewe.”
Bamwe mu baturage bafatiwe mu rugo rwa Mugirente bavuze ko baba baje gusenga basaba Imana ibintu bitandukanye harimo gukira indwara no kuyisaba ubukire. Gusa bemeye ko ibyo bakoze ari amakosa batazabisubira, babisabira imbabazi.
Abafashwe babanje gusuzumwa ngo harebwe niba ntawari wanduye korona.