in

Ibyo wakorera umugabo wawe ntabe yajya mu bandi bagore

Dore inama wakurikiza kugira ngo urugo rwanyu rudasenyuka biturutse ku mibonano mpuzabitsina itakozwe neza.

1. Ganira n’umugabo wawe mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina

Ibi bizabafasha kwisanzura ku gikorwa mugiye kujyamo bityo igihe nyacyo kigere mwese mwiteguye bihagije. Iki gihe imibonano mpuzabitsina irabaryohera mwembi kuko muba mwayigiyemo umubiri ubyiteguye, bityo mukaryoherwa cyane.

2. Irinde kwishisha umugabo wawe

Iki ni kimwe mu bintu abagore benshi bagira. Ugasanga afite umugabo ariko akaba atamukoraho mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ndetse bamwe ugasanga ntiyanamureba mu maso.

Abagore bameze batya baba birengagije ko bigenda neza iyo imibonano ikozwe muganira ndetse munakoranaho kuko bibafasha kuryoherwa, iyo utabikoze uko bikwiye byaba intandaro yo kutishimirana bikaba byanatuma umugabo wawe ajya mu bandi bagore gushaka umunezero urenze uwo umuha cyane cyane iyo hari undi wabimukoreye mbere y’uko mubana.

3. Emerera umugabo wawe guhindura uburyo mukoramo imibonano mpuzabitsina (Position)

Hari abagore benshi usanga abagabo babo bagerageza kubahindurira uburyo bateramo akabariro bakanga bitwaje ngo ntibabyiviramo bagahora bakoresha uburyo bumwe nyamara wenda umugabo wawe yaraburambiwe.

Ibi bibabaza abagabo cyane ndetse ni bimwe mu bituma abagabo benshi bajya gushaka abandi bagore babemerera gukoresha uburyo bishimira.

Gusa ntitwakwirengagiza ko hari n’abagabo usanga batazi ko guhindura position (uburyo) yo guteramo akabariro ari ingenzi, aho usanga umugore abishaka ariko ntabikorerwe aha umugore na we aba asabwa gufata iya mbere akabimuganirizaho

5. Gerageza kwirekura maze urekure amavangingo mu gihe cy’akabariro

Hari abagore benshi (cyane cyane abacyubaka ingo) usanga bishisha (bikanga) cyangwa bagatinya kwirekura iyo bageze ku ntera yo kwirekura ngo amavangingo asohoke, ibuka ko icyo gihe ari ryo zingiro ryo kuryohereza umugabo wawe maze wirekure.

Kutazana amavangingo ni ingingo ituma abagabo benshi cyane baca inyuma abagore babo bakajya gushaka abandi bafite ayo mavangingo. Nyamara hari ubwo umugabo agucika kandi ari wowe wizize kubera gutinya kwirekura mu gihe cy’akabariro.

6. Gerageza uhange udushya mu gihe cyo gutera akabariro

No mu rukundo burya habamo guhanga udushya kuko buri wese akunda akantu gashyashya. Ni yo mpamvu usabwa kujya umukorera ibintu bitandukanye. Mu gihe mugiye gukora imibonano mpuzabitsina gerageza utunguze umugabo wawe akantu kadasanzwe ku buryo abona ko ufite umwihariko maze abona nta handi yajya ngo ahabonere umunezero nk’uwo umuha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kamonyi: Abarenga 150 bafatiwe na Polisi mu rugo rw’umuturage||ibyo barimo nubyumva urumirwa.

Spartak Moscow ishyizeho umutoza Mushya