in

Kamanayo Yvonne witabiriye irushanwa rya #MissRwanda2022 akomeje kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga

Mu marushanwa y’ubwiza azwi nka Miss Rwanda 2022, umukobwa witwa KAMANAYO Yvonne wari witabiriye ayo marushanwa akomeje kuvugisha abatari bake.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2022 nibwo hari hatahiwe intara y’amajyepfo mu gushakisha abakobwa bazitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2022. KAMANAYO Yvonne yari umwe mu bakobwa bari baje kureba ko batoranywamo mu bazajya mu kindi kiciro.

Uyu mukobwa uturuka mu Ntara y’amajyepfo yavuze ko afite umushinga wo gusigasira umuco n’ubumwe abinyujije mu kwimakaza no gushishikariza abantu gahunda y’igihugu.

Uyu mukobwa yakomeje asobanura umushinga we aho yavuze kandi ko ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga, igwingira ry’abana ndetse n’ibindi. Ibyo bikaba biri mu bigira ingaruka ku muco.

KAMANAYO yavuze ko azashyiraho amatsinda y’urubyiruko, akaba ari yo yakwifashishwa mu gushishikariza abantu gusigasira umuco.

Uyu mukobwa ubwo yamaraga gusobanura umushinga we, yahakaniwe inshuro eshatu n’abagize akanama nkemurampaka muri irushanwa rya Miss Rwanda 2022.

Mutesi Jolly wari uri mu kanama nkemurampaka yasabye uyu mukobwa kujya ashyira ibintu bye ku murongo ndetse akabasha no gusobanura umushinga we neza. Aho yamubwiye ko ari byo bintu yakwitaho mu gihe yaba agize amahirwe yo gukomeza.

Bimwe mu bitekerezo by’abantu babonye uyu mukobwa

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu bakubiswe n’inkuba babonye ibyo iyi couple yakoze mbere yo kwambikana impeta(Video)

Umugabo yataye umutwe ubwo ibisubizo bya DNA byerekanaga ko abana batatu yitaga abe atari be