Abahanga mu by’ubuzima batanga inama zo kureka cyangwa kugabanya amwe mu mafunguro dufata kuko yangiza ubuzima bwacu akenshi tutanabizi.Hano tugiye kureba mafunguro dukwiye kugendera kure.
Ibiryo byokejwe
Kurya amafunguro yokejwe cyane cyane nk’inyama, biri mu bintu bishobora kwangiza umubiri wawe, usabwa kubikoresha gake gashoboka, kuko ku birya cyane bizatuma wangiza ubuzima kuko bishobora kuganisha ku kuguhagarara ku bwonko.
Ibiryo byakoreshejwe amavuta
Ibiryo byahishijwe cyane n’amavuta bigomba kwirindwa kuko bitera kwiyongera kwa cholesterol mu maraso, ibyo bikaba byongera ibyago by’umuntu. Iyo urya amafunguro yuzuye amavuta yahiye cyane buri gihe, imiyoboro yawe y’amaraso iba ishobora gufungana, bikagabanya umuvuduko w’amaraso w’ubwonko bwawe.
Inyama zitukura
Usabwa gukoresha inyama zihiye ariko kandi atari izitukuye, impamvu yabyo nuko inyama zitukura (mbisi) zishobora kuzamura urugero rwa triglyceride mu mubiri, bikagutera ibyago byinshi byaganisha ku bwonko. Rero, kubw’inyungu zawe, usabwa kugabanya kurya inyama nkizo z’amavuta kandi zitukuye icyiza wazisimbuze inyama, y’inkoko, cyangwa izindi z’ibiguruka.
Gufungura ibiryo birimo ibinure
Amavuta yahinduwe (Ibinure) aboneka akenshi mu mafunguro aba yatunganyijwe nk’ifiriti, biscuit, ibiryo bigurishirizwa mu maduka, ibiryo bikaranze, ni ubwoko bw’amavuta bwangiza cyane butera uburibwe mu mubiri.
Isukari n’umunyu
Kwirinda gukoresha umunyu mwinshi nisukari. Kurya cyane ibiryo byatunganijwe birimo umunyu n’isukari birashobora gutuma bihindanya uko wasaga bikinduranya mu maraso, bityo bikongera ibyago byo kurwara indwara y’Ubwonko.