in

Kakubayeho! Ngibi ibimenyetso simusiga byakwereka ko urwaye kanseri ya Prostate

Prostate ishobora gufatwa n’indwara zitandukanye. Harimo zimwe muri mikorobe umugabo ashobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina ,izindi mikorobe zikaba zitahandurira. Urugero rw’indwara nka infection urinaire.Harimo kandi na mikorobe nk’iza mburugu zandura mu mibonano mpuzabitsina nazo zishobora kujya muri porositate zikayitera uburwayi. Iyo byagenze gutya, muri porositate hakageramo uburwayi babyita prostatite. Ubundi burwayi bushobora gufata Porositate bujyana n’uko umuntu agenda akura. Gusa, uko umuntu agenda akura niko porositate nayo ishobora kugenda ikura ariko atari ku bantu bose. Iyo imaze kuba nini rero nibwo itera ibibazo kuburyo ibuza inkari gusohoka.Ubu burwayi bw’uko porositate iba nini ikabuza inkari gusohoka umugabo akamererwa nabi, bikaba ngombwa ko abagwa bwitwa Adenome de prostate.

Ese ni ibihe bimenyetso simusiga byatuma ukeka ko ufite uburwayi bwa Prostate :

* Gushaka kujya kunyara kenshi mu ijoro.
* Kudashobora gutangira kunyara cyangwa guhagarika ubwo bushake mu gihe ugiye kunyara.
* Kunyara ukumva ziraza ari nke ugereranyije n’uko ubishaka. Cyangwa kunanirwa kurangiza kunyara ngo wumve zishizemo.
* Kumva umeze nk’uri gushya mu gihe uri kunyara.
* Kubona amaraso mu nkari.
* Kugira amaraso mu masohoro.
* Kugira ibibazo mu gihe cyo gusohora k’umugabo.
* Kugira uburibwe mu mayunguyungu, no mu gace k’umugongo ko hasi.
* Kugira uburibwe cyangwa uburyaryate haruguru y’igitsina n’impande zaho.
* Kubabara mu magufa yo mu mugongo wo hasi (iyi ndwara iba yakomeye cyane).
* Kugira ibibazo byo gufata umurego w’igitsina.

Abagabo bose, cyane cyane ariko abarengeje imyaka 60, bakwiye kwitondera ibi bimenyetso bivuzwe. Nubwo bwose ibi bimenyetso byose bitavuga indwara za prostate kuko hari n’ibivuga indwara zo mu myanya ndangagitsina, ariko ubifite wese akwiye kwihutira kwisuzumisha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yatangaje uburyo abogoshi bagurisha imisatsi mu bapfumu

Sobanukirwa: Kuberiki imbwa zifatana iyo ziri guhuza ibitsina (Gusenzanya)