in

Kabaye: Vava Dore imbogo arashinjwa ubujura

Nyiransengiyumva Valentine uzwi nka Vava dore imbogo,akomeje kuvugwaho byinshi nyuma yo gutandukana na manager we Laia aho biravigwa yajyaga yiba umuceri.

Mu makuru yatangajwe na shene imwe yo kuri YouTube ni uko Vava akigera I Kigali yahise abona undi manager ndetse akanatangira akazi muri company, ibi bikaba byabaye ubwo Laila atakimufiteho uburenganzira, kubera ko Vava ubwe yitangarije ko amasezerano ayasesa, aho Vava yagize ati” Laila nashake amasezerano ayasese n’ubundi ntago nzi uko yayakoze kuko ni ibipapuro yagiye arandukuza abizana nijoro arabinyereka’’.

Ibi byose bikimara kuba, hari ikiganiro cyatambutse kuri 5Guystv, aho haje umukobwa uvuga ko yabanaga na Vava aho ba Laila batuye, ndetse nawe akaba akora akazi ko mu rugo ruturanyi, ariko akaba afite ibyo azi kuri Vava cyane, ndetse birimo n’ibitari byiza, kubera ko ngo Vava ni umuntu ugira umujinya mwinshi n’imyitwarire idahwitse.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko ibintu byose Vava yagiye avuga hirya no hino mu itangazamakuru ari ibinyoma, kuko kuba yaravuze ngo yakoraga imirimo wenyine yarabeshyaga kuko umwana w’umukobwa babanaga yarakoraga cyane nk’igihe Vava adahari, ndetse akaba ari n’igisebo ku kuba Laila yarafashije Vava kumugira umusirimu ariko bikarangira Vava amusebeje kuka rubanda.

Uyu mukobwa yanakomeje avuga ko Vava yari umujura, kuko hari umunsi umwe higeze kuza umugore arahamusanga, ahita amubaza niba wa muceri arawumuha, umukobwa mukumubaza umuceri uwo ariwo, uwo mugore ahita amusubiza ko yari amwibeshyeho.

Uyu mukobwa yakomeje ahamya ko Vava yibaga umuceri wa Laila akawujyana hanze y’urugo, ariko impamvu ahisemo kubishyira hanze n’uko yababajwe n’ukuntu Vava agenda avuga ko ariwe wari utunze urugo rwa Laila.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wa Isango Star yasezeranye n’umukunzi we (Amafoto)

Umusore w’imyaka 25 yambitse impeta y’urukundo nyirakuru bahuriye ku rubuga rw’abasambana