Umutoza mushya w’Amavubi Calros Alos arimo akoreshaa imyitozo amavubi mungihe hitegurwa umukino na Ethiopia isigaye ihagaze neza muri iyi minsi bitandukanye n’iminsi ya mbere amavubi yakuyemo Ethiopia mu mikino ijya mu gikombe cya CHAN.
Carlos Alos mbere y’uko ahaguruka yerekeza mu gihugu cya Tanzania aho agiye gukina na Ethiopia, yaganiriye n’itangazamakuru hanyuma atangaza impungenge afite zose zatewe na FERWAFA.
Yagize ati “Ntabwo nahawe igihe gihagije cyo gutegura ikipe yanjye, ikindi kandi ndimo kwitoreza ku kibuga gitandukanye nicyo nzakiniraho na Ethiopia, ikindi Ethiopia imaze ukwezi kurenga yitegura ariko nyine sinaje mu kazi ngo nirirwe ndira ntakundi tuzagerageza turebe ko twakora ibyiza”.
Uyu mukino uteganyijwe kuba ku wa 5 hanyuma hakazakurikiraho undi wo kwishyura uteganyijwe kuba mu ntangirio z’ukwezi gutaha.