in

Kabaye: umusore w’imyaka 25 yafungiranye mugenzi we aramusambanya

Umusore w’imyaka 25 y’amavuko wo mu karere ka Kayonza yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gufungirana umusore mugenzi wè w’imyaka 16 maze akamusambanya.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 17 bimenyekana ku wa Kane mu Mudugudu wa Rwisirabo I mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Mwiri.

Amakuru avuga ko ku wa Gatatu ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ari bwo uyu musore w’imyaka 25 yatumyeho mugenzi we w’imyaka 16 usanzwe urera barumuna be kugira ngo amuhe ubufasha. Akihagera ngo yahise amufungirana mu nzu atangira kumwambura imyenda amusambanya nyuma amuha 5000 Frw kugira ngo atabivuga.

Uyu musore wasambanyijwe ngo bukeye bwaho ibintu byakomeje kuba bibi ari na ko ababara mu kibuno ahitamo kubibwira abandi bantu na bo babigeza ku nzego z’umutekano uwamusambanyije atabwa muri yombi nkuko tubikesha  igihe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abapilote bari batwaye indege basinziriye indege irenga aho yari igiye

Musanze; Ya mbogo Vava yaririmbye yari yishe umuntu