in

Abapilote bari batwaye indege basinziriye indege irenga aho yari igiye

Indege nini itwara abagenzi ya company ya Ethiopian airlines yahagurukaga mu gihugu cya Kenya yerekeza muri Ethiopia Adis Abab, abapilote basinziriye barega ku kibuga cy’indege abari barimo ubwoba burabica kubera abari babatwaye bari basinziriye.

Amakuru yatanzwe na Flight Aware,Uburyo mpuzamahanga bwo kugenzura indege, nuko iyi ndege ya Boeing 737 yakoraga urugendo ET343 yavuye i Khartoum ikanyura i Nairobi yerekeza i Addis Abeba yagumye kuri metero 11277 mu kirere itamanuka kandi yaragombaga kubikora.

bamwe mu bantu batewe n’uburakari bavuga ko ibi bintu bitari bikwiye ndetse banongeraho ko ari ubunyamwuga buke mu kazi aba bapilote bakora, bamwe ntibanahwema kugaragaza ko bari bakwiye kubasezerera ku kazi kabo bakora nubwo harimo nabandi bavuze ko ari ukubera umunaniro ahubwo bagakwiye guhabwa akanya gahagije bakaruhuka.

Ikinyamakuru Kenyans.co.ke cyatngaje iyi nkuru kivuga ko izi ntabaza zakanguye aba bapilote 2 bagarura indege ku murongo iparika neza mu nzira yayo nyuma y’iminota 25.

Impuguke mu byindege Macheras yagize ati: “Umunaniro w’abapilote ntabwo ari inkuru nshyashya, kandi ukomeje guteza ikibazo gikomeye mu mutekano w’ingenzo zo mu kirere – ku rwego mpuzamahanga.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Murebe neza menya ari impunzi”Knc yikomye umurusiya waguzwe na Kiyovu sport

Kabaye: umusore w’imyaka 25 yafungiranye mugenzi we aramusambanya