Ahagana I saa munani n’igice z’amanwa nibwo induru yumvikanye abaturage bayivugiriza umusore uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko arimo asimbuka ibipangu mu mudugudu w’AMAHORO mu kagari ka ABASENGEREZI mu murenge wa Muhima nibwo yaje gutangatangwa arafatwa aza gusanganwa ikarita y’akazi igaragaza ko ari umu police w’u Rwanda.
Abaturage bamufashe ubwo baganiraga na BTN TV bavuze ko uyu musore yaje yinjira mu gipangu agiye kurebamo umukobwa ukoramo, gusa nyirabuja akaza kwinjiramo aribwo yamusanzemo uyu musore agahita yurira igipangu ashaka gusohoka, ubundi abaturage baramutangatanga. Umuturage umwe yavuze ati” yaje yinjiramo hano, nyirabuja aza kubasangamo, amaze kubasangamo nibwo uriya muhungu police itwaye yahise yurira shaka kwiruka”.
Yakomeje agir ati” yakomeje gusotasota mu bipangu kugeza aguye mu igaraje, abantu bari bari mu igaraje nibo basakuje cyane bavuga ngo bamufate ngo ni igisambo, nibwo twahise dutanguranwa natwe tugenda tumusanga ubundi badufasha kumufata”. Uyu muturage yakomeje avuga ko ubwo bamaraga gufata uyu musore nyirabuja w’umukobwa yari agiye kureba nawe yahise ahagera, ahita abasaba ko bamufasha kumusubiza mu rugo kugira ngo barebe nib anta kintu yibye.
Ngo uwo musore bamufashe bamusubiza aho yari avuye muri urwo rugo, ariko ngo bageze imbere nibwo yabasabye ko bareka kugenda bamufashe abaha ingwate ya telephone, nuko bamaze kuyitwara agenda mu mutekano yijyanye. Ubwo bageraga murugo nibwo bamusatse maze bamusangana karita ya police, ari naho bamenyeye ko ari umu police. Undi muturage yakomeje avuga ati” niyo atubwira ko ari umu police twari kumureka akigendera”.