in

Kabaye; Umugabo yatangije imyitozo y’uko bazamubyinira yapfuye

Ntibikunze kubaho ko umuntu atekereza ku ibizakurikiraho ku rupfu rwe ndetse na nyuma y’urupfu rwe kuko aba adashaka kubyumva nubwo nubundi ukuri ari uko aba azapfa.

Uyu musaza w’imyaka 87 wakoze aka gashya n’uwo mu karere ka Busia ndetse yemeje ko azakomeza gutoza aba bantu uko bazabyina n’uko bazamuririra yapfuye.

Uyu mugabo wacukuye imva ye akaba yaranamaze kugura isanduku azashyingurwamo, uyu mugabo yatangiye gutoza abandi bantu uko ibirori bye bizaba bimeze ku munsi mukuru we w’urupfu.

Imyitozo no gusubiramo ibyigisho bizajya bikorwa byibuze kabiri mu kwezi, imbere y’uyu musaza witeguye kuzabahemba akayabo k’amafaranga kugira ngo umunsi we uzagende neza.

Abajijwe icyatumye akora ibi,uyu musaza utavuzwe amazina yagize ati “Nahisemo kugura isanduku yanjye mbere y’uko mpfa kuko nzi ko abantu benshi bakunda umuntu wapfuye kuruta uwari muzima.

Ndashaka kwigisha abantu ko bagomba gukunda abantu bakiriho (..) Bamwe mu buzukuru banjye ni abakozi ba leta, bagombaga kungurira isanduku nziza kurenza iyi ariko ndashaka kubigisha gukunda ababyeyi babo mu gihe ’bakiriho”.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rutsiro: umwarimu arakekwaho gusambanya umunyeshuri

LIVE: RAYON SPORTS DAY | UMUNSI W’IGIKUNDIRO