in

Kabaye: Rutahizamu Kylian Mbappe yatangaje inkuru mbi ku bakunzi ba Paris Saint Germain

Rutahizamu ukiri muto cyane Kylian Mbappe yatangaje amagambo ataryoheye amatwi y’abakunzi b’ikipe ya Paris Saint Germain ndetse n’abakunzi ba shampiyona y’igihugu cy’u Bufaransa.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa Kylian Mbappe ari kwifuzwa cyane n’ikipe ya Real Madrid imaze igihe imwereka ko imukeneye cyane kandi uyu musore nawe yamaze kugaragaza ko yifuza kujya muri iyi kipe y’ubukombe ku mugabane w’i Burayi.

Rutahizamu wa Paris Saint Germain Kylian Mbappe yamaze gutangaza ko atazigera yongera amasezerano afitanye n’iyi kipe azarangira muri 2024.

Ibi uyu musore yatangaje byabaye inkuru mbi ku bakunzi ba PSG ndetse n’ubuyobozi bwayo kubera ko basabwa ku gurisha uyu mukinnyi muri iyi mpeshyi kugira ngo atazagendera ubuntu mu gihe amasezerano ye yaba arangiye.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Iyi niyo bita inguruka butaka! Menya byinshi ku modoka ihinduka indege (Menya ibigezweho) 

Crarisse Karasira yongeye kwerekana urukundo rutagereranywa akunda imfura ye(AMAFOTO)