Ikipe ya Inter Miami iherutse gukora igikorwa kidasanzwe yibikaho umukinnyi wa mbere ku Isi Lionel Messi ukomoka mu gihugu cya Argentina nyuma y’uko uyu mukinnyi yifuzwaga n’amakipe menshi cyane harimo na FC Barcelona yamureze ndetse n’ikipe ya Al Hilal.
Ubu nyuma y’uko ikipe Inter Miami ihigitse andi makipe yose yo ku Isi yifuzaga Leo Messi yatangiye guhura n’ingaruka zikomeye cyane ku buryo budasanzwe, mbere y’uko Messi atangaza ko agiye kwerekeza mu ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ya Inter Miami iyi kipe yakurikirwaga n’abantu batarenze miliyoni 1 ku rubuga rwa Instagram.
Ariko aho bimenyakaniye ko umunya Argentina Lionel Messi agiye kujya mu ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika y’umuherwe David Beckham abantu bavuye kuri miliyoni 1 bagera kuri miliyoni zirenga 7 kandi bakomeje kwiyongera ubutitsa.
Umukino wa mbere Lionel Messi azakina uzaba tariki 21 Kamena 2023. amatike yuyu mukino yamaze kwikuba inshuro nyinshi mu buryo budasanzwe dore ko ubusanzwe itike yamake yuyu mukino yaguraga amadorali 21 ariko yahise igera ku madorali 329 yose bisobanuye neza ko yikubye inshuro zigera ku 1000%.
Izi ni zimwe mu ngaruka nziza cyane ikipe ya Inter Miami y’umuherwe David Beckham nawe wakanyujijeho muri ruhago yatangiye guhura nazo nyuma yo kugura akayabo Lionel Messi.