in

Kabaye: i Kigali gutanga passe bikomeje gukoraho abatari bake(video)

Gutanga ibyo bita passe ni uburyo busigaye bukoreshwa n’urubyiruko rw’iki gihe aho umwe atanga numero ya telefoni y’undi cyangwa amazina yo ku mubuga nkoranyambaga,maze akamutereta ndetse akizera ko uku kurangirana abakunzi bishobora kugeza ku gukundana bikazavamo no kurushingana.Gusa ibyo bisigaye biteza ibibazo muri iyi minsi nk’uko bamwe mu bakobwa b’i Kigali bagiye babigaragaza.

Ubwo BTN yaganiraga n’urubyiruko rwo muri Kigali, umukobwa umwe yatangiye asobanura ibya passe ndetse n’ingaruka bigira ati” ibyo ndabizi cyane. Hari ukuntu u posting nk’ifoto kuri status cyangwa se kuzindi mbuga nkoranyambaga zawe, nk’umuhungu agahita akubwira ko amukunze wenda akagusaba na numero, rero iyo uzimuhaye baraganira, hari nubwo bapanga guhura ubundi bakaryamana, yewe wowe ntuzanamenye uko byagenze nyuma cyangwa ntibanabikubwire”.

Arakomeza ati” icyo navuga bireze ibi bintu, kuko kuguha passe ku muntu utazi bwa mbere mugahita mukora bene ibyo bintu, bivamo ibibazo kuko usanga havamo gukurama inda, ubukene, rwose nagira urubyiruko ko ibi bintu byama passe byahagarara kuko ntago ari byiza”.

Gusa nubwo uyu mukobwa yavuze gutyo, hari undi waje amuvuguruza avuga ko passe ari nziza cyane, kubera ko byanga byakunda umuntu uri gutanga passe ayitanga atanga umuntu azi neza, mbese akaba atabeshya uwo ayihaye ibyo bigatuma abantu bagiye kugirana umubano baba abantu bizeranye neza kurusha uko baba bagiye guhura nk’abataziranye cyangwa bwa mbere dore ko abahuriye kuri passe baba bameze nk’abaziranye kuko baba bahuye ku muntu umwe bombi baziranyeho.

Ku ruhande rw’abasore bo bavuze ko ibi bintu byeze cyane, noneho kandi ushobora gusanga umukobwa aryamana n’abasore batanu kandi baziranye bitewe n’ukuntu bagenda bamuhererekanya, bikarangira umukobwa atanamenye ukuntu byagenze, ntamenye uwamuteye inda cyangwa se izindi ndwara ari naho havamo kutigirira icyizere maze inda wenda yahakuye akayikuramo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Fofo wo muri Papa Sava avuze ku ifoto ye igaragaza ikimero cye cyasajije abasore ||Prince kid ngo si type ye(Video)

Umusaza ufite ubumuga bwo kutabona yakorewe ibitangaza bidasanzwe