Aba babikira bazwi ku izina ry’Ababikira b’Urumogi (Weed Nuns), bakaba bafite umuyobozi witwa Kate aho bahuriye mu itsinda rizwi nk’abavuzi b’abagore, umurimo bakora hagamijwe ubucuruzi na cyane ko badafite idini runaka babarizwamo, uretse kwambara nk’ababikira, bakarangwa no gukunda kuzenguruka umurima w’urumogi rwabo baririmba, nk’umuhango wo kuruhesha umugisha.
California ifatwa nk’igicumbi cy’ubuhinzi bw’urumogi, cyane ko ari yo leta yabimburiye izindi muri Amerika, kwemera ubuhinzi bwarwo hagamijwe ubuvuzi kuva mu 1996 mu gihe ibyo kurunywa hagamijwe kwishimisha byemewe mu mategeko y’iyo leta kuva mu 2016.
Kate ahamya ko abayobozi b’umujyi wabo bazi iby’ubu buhinzi bakora nubwo anyuzamo akanagira ati “abo bayobozi nta mpamvu bafite yo kundeka ngo nkomeze guhinga” aho yungamo avuga ko bakabaye bamubuza nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.
Kugeza ubu California muri uyu mwaka imaze kwinjiza imisoro ibarirwa muri miliyoni 580$, icyakora abakora ubushabitsi bushingiye ku ihingwa ry’urumogi, bavuga ko amategeko yorohejwe byakongerera leta yabo imisoro ndetse n’abahinzi barimo aba babikira bitiriwe urumogi babyungukiramo.
Biratangaje cyane