Sosiyete ibarizwamo Facebook, meta irateganya gukora amavugurura akomeye muri iki cyumweru azasiga abakozi benshi babuze akazi.
Meta iri mu bihombo muri iki gihe ndetse byitezwe ko umutungo wayo ushobora kugabanuka mu mwaka utaha bikiyongeraho izindi miliyari nyinshi yahombye muri uyu mwaka.
Iyi sosiyete ibarizwamo Facebook na Instragram bibarwa ko ifite abakozi barenga ibihumbi 87.
Meta iherutse gutangaza umusaruro muke mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka, aho byatumye abashoramari batangira kuyitakariza icyizere kubera igihombo yaguyemo.
Mu gihembwe cya gatatu, inyungu ya Meta yagabanutseho 4% bingana na miliyari 27,7$. Iri gabanuka ryaturutse ku gihombo Meta yagize binyuze muri Reality Labs, igice cyayo gikora ikoranabuhanga ry’amashusho, cyahombye miliyari 3,4$ mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka.