Mu mujyi wa Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu nzu y’ibihangano by’abanyabugeni yitwa ‘Art Basel’ abagore babiri b’abanyabugeni bakoze imurikagurisha ry’amashereka y’umwe muri bo agurwa 200,000 $ (asaga miliyoni 200 Frw).
Ni igikorwa cyakozwe n’umugore witwa Oona na mugenzi we Lori Baldwin. Byakorewe imbere y’abantu basaga 300, aho ikirahuri cya mbere cy’amashereke ya Oona cyaguzwe ibihumbi 64$ mu gihe icya kabiri cyaguzwe $200,000.
Abashinzwe umutekano bahise binjira basohora abo bagore ngo kuko ibya bakoraga bitemewe n’amategeko.
Bivugwa ko abo bagore babikoze bagamije kugaragaza ko amabere yabo afite agaciro, bamagana uburyo inzu y’ubugeni ya Art Basel yifashisha amabere y’abagore n’abakobwa igamije kugaragaza ko akamaro kayo ari ukuryoshya imibonano mpuzabitsina.