Mvukiyehe Juvenal, wahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports, yatangaje ko agiye gufasha iyi kipe nk’umufana nyuma yo kubona ko ititwara neza muri shampiyona. Ibi yabitangarije Fine FM kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ukwakira 2024, asobanura ko intego ye atari ugusubira mu buyobozi, ahubwo ari ugufasha ikipe kuva mu bihe bikomeye biri kuyugariza.
Juvenal yavuze ko nubwo atagarutse mu buyobozi, yumva ari inshingano kwegera ikipe nk’umuntu uyikunda, cyane ko ubu iri ku mwanya wa nyuma. Yagize ati: “Turi gutsindwa inkurikirane, turi ku mwanya wa nyuma. Umuntu wese ukunda Kiyovu Sports muri iki gihe ntabwo ameze neza. Iki ni igihe cyo kuyifasha, n’iyo waba utari umuyobozi.”
Yasobanuye ko yiteguye gutangira ibikorwa byo gushyigikira ikipe mu buryo butandukanye, ashimangira ko intego ari kuzana impinduka mu mukino uzahuza Kiyovu na Rayon Sports mu mpera z’icyumweru. Juvenal yavuze ko Kiyovu igomba guhera kuri uwo mukino ikuraho amanota atatu, agahamya ko abasaza ba Rayon Sports bagiye guhura n’ibihe bigoye.
Yagize ati: “Ngiye kubikora nk’umufana. Tugomba gukura ikipe ku mwanya wa nyuma. Rayon Sports izatangirira kuri twe, amanota icyenda tuzayafata, duhereye kuri Rayon.” Yongeyeho ko gutera imbaraga abakinnyi no kubaha uduhimbamusyi ari bimwe mu byatumaga batsinda igihe ayiyoboraga, kandi ko n’ubu igihe cyo kubikora cyageze.
Juvenal yanagarutse ku ruhare rw’amasengesho, avuga ko byakorwa mu rwego rwo gutabara ikipe. Ati: “Dushobora no kwiyiriza iminsi itatu tukayisengera, kuko buri kimwe cyakorwa kugira ngo iyi kipe ive mu mwanya mubi.”
Yavuze ko kugira ngo Kiyovu Sports isubirane icyizere, bisaba gutsinda Rayon Sports, kuko bizatuma abakinnyi bongera kwizera ko bashobora guhatana. Yemeza ko ikibazo abakinnyi bafite atari ugukinisha nabi, ahubwo ari ukwitakariza icyizere.
Kiyovu Sports imaze iminsi mu bihe bikomeye, aho iri ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu gusa. Mu mukino uteganyijwe ku munsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, izacakirana na Rayon Sports, aho Juvenal yizeye ko intsinzi izaba imbarutso yo kuzamura icyizere mu bakinnyi.