Umuhanzi Justin Bieber yatangaje ko kubera uburwayi buri kumukomerera,yafashe umwanzuro wo gusubika ibitaramo byo kuzenguruka isi yateganyaga.
Uyu munya Canada w’umuhanga muri muzika,yatangaje ko ibi bitaramo yise “The Justice World Tour” yari yatangiye muri Gashyantare uyu mwaka abaye abisubitse kubera ko amagara ataguranwa amagana.
Byari biteganijwe ko bizakomeza kugeza ku ya 25 Werurwe 2023 aho yari kwerekeza mu Bwongereza, Irlande, Ubudage, Ubutaliyani, Polonye, Ubuholandi n’ibindi bihugu.
Justin Bieber avuga ko mu gihe ataroroherwa yafashe ikemezo cyo guhagarika gahunda z’ibi bitaramo bizenguruka isi,akabanza akivuza neza kuko ubuzima ari bwo bwa mbere.
Ubwo yari arangije igitaramo cyo muri Brazil mu kwezi gushize,Bwana Bieber yavuze ko yavuye ku rubyiniro atameze neza bityo agiye kuba ahagaritse ibitaramo akaruhuka.
Yongeye gutangaza ati “Ku bantu bababajwe n’isubikwa ry’ibitaramo byange ndagira ngo mbamenyeshe ko uburwayi bwanjye bukomeye cyane ku buryo ntabona uko nkora ibyo bitaramo. Ndarwaye cyane rwose kandi ubuzima ni cyo kintu k’ibanze muri byose”.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka,Justin Bieber yarwaye Ramsay Hunt Syndrome bituma igice kimwe cy’isura ye kigagara.
Ibitaramo byose byasubitswe kugeza ku cyo kuwa 25 Werurwe 2023 nkuko TMZ ibitangaza kugira ngo uyu muhanzi yivuze.