Umuhanzi w’umunyakanada Justin Bieber, yaciye agahigo ko kugura imodoka y’igitangaza ,yifuzwaga kugurwa n’umuherwe Elon Musk bwa mbere.
Justin Bieber yaguze iyi modoka nyuma y’uko byavugwaga ko umuherwe Elon Musk ariwe uzabanza kuyigura aho yari yanatanze Komande y’iyo modoka, gusa Justin Bieber aba amuciye murihumye amutanga kuyitunga nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje.
Rolls-Royce, Justin Bieber yaguze, yakozwe na kompany ya ‘West Coast’ ku bufatanye na ‘Rolls-Royce 103ex’ izwi mu gukora imodoka nyinshi zo mu 2016 zirimo izikoresha amashanyarazi. Bieber yagaragaye muri Los Angeles afite iyo modoka iza guparikwa ku muhanda wa Malibu.
Ikinyamakuru kimwe Foxnews kivuga ko hataramenyekana ingano y’amafaranga uyu muhanzi yishyuye iyi modoka itangaje ariko bivugwa ko nibura ari ibihumbi 330 by’Amadorali, tugenekereje mu ma nyarwanda ni hafi Miliyoni 330.