Jurgen Klopp, wahoze ari umutoza wa Liverpool FC, yamaze kugirwa umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’umupira w’amaguru ku rwego rw’Isi muri sosiyete ya Red Bull. Iyi sosiyete ifite amakipe akomeye arimo RB Leipzig yo mu Budage, Red Bull Salzburg yo muri Austria, New York Red Bulls yo muri Major League Soccer, ndetse na Red Bull Bragantino yo muri Brazil.
Mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa byayo mu mupira w’amaguru, Red Bull yaguze igice cy’imigabane mu ikipe ya Leeds United yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza, ikaba yanabaye umuterankunga ukomeye w’iyo kipe ku myambaro yayo.
Oliver Mintzlaff, umuyobozi mukuru w’imishinga n’ishoramari muri Red Bull, yavuze ko Jurgen Klopp ari umwe mu batoza bafite ubuhanga buhebuje ndetse n’ubushobozi bwo kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru ku isi. Mintzlaff yagize ati: “Klopp afite ubuhanga budasanzwe n’ubushobozi bwo gukurura abantu. Mu mwanya we mushya, azaba igisubizo mu gushyira mu bikorwa no guteza imbere umupira w’amaguru wacu ku rwego mpuzamahanga.”
Amakuru aturuka imbere muri Red Bull avuga ko amasezerano ya Klopp azatangira gukurikizwa kuva muri Mutarama 2025. Ibi bishimangira gahunda z’igihe kirekire z’iyi sosiyete mu bikorwa by’umupira w’amaguru ku isi.