Nyuma y’igihe kirerekire Juno Kizigenza atandukanye na Ariel Ways bapfa ko Juno yaba yarabeshye Ways ko yasohokanye n’umuryango we Kandi arimo amuca inyuma n’undi nkumi, aba bombi ntabwo bongeye kuvugwa mu nkundo cyane.
Juno Kizigenza abinyujije kuri Instagram, yasangije abamukunda amashusho yari kumwe n’inkumi Higa Sharon bakoranye mu ndirimbo “aye” bishimanye ahita ashyiraho utumenyetso tugaragaza ko amukunda ndetse no ku maso yabo bigaragara.
Juno Kizigenza yakunze kujya yibasira Ariel Ways mu ndirimbo nyinshi zigiye zitandukanye ariko Ariel Ways aza kumwiyama ndetse abantu bagakeka ko bashobora kuzongera bagasubirana ariko magingo aya bisa nk’aho ibintu byarangiye burundu.
