Miss Muyango Claudine na Juno Kizigenza batangaje ko bazitabira igitaramo cya Bwiza kizabera mu Bubiligi, aho azaba amurika album ye nshya yitwa 25 Shades. Ibi babitangaje mu mashusho yasohowe n’abategura iki gitaramo, aho basabye abatuye i Burayi, cyane cyane i Bruxelles, kuzitabira ari benshi.
Nubwo Juno Kizigenza atari ku rutonde rw’abazaririmba, hari amakuru avuga ko azitabira igitaramo kandi akazaramutsa abakunzi b’umuziki bahari. Miss Muyango, umwe mu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, nawe azaba ari kumwe na Bwiza mu rwego rwo kumushyigikira.
Usibye Juno Kizigenza na Miss Muyango, hari abandi bazaryitabira barimo umunyamakuru w’i Burundi Ami Pro, Ally Soudy waturutse muri Amerika, ndetse na Lucky Nzeyimana bazayobora igitaramo. Nanone, umuhanzi The Ben azataramira abakunzi b’umuziki bahari.
Igitaramo kizaba ku wa 8 Werurwe 2025. Mu gitondo cyo ku wa 4 Werurwe 2025, The Ben na Bwiza bageze mu Bubiligi aho bakomereje imyiteguro y’iki gitaramo gikomeye.