in

Junior Rumaga mu bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi z’abanyeshuri basoje amasomo yabo muri KSP Rwanda

Abanyeshuri basoje amasomo yabo y’imyuga n’ubumenyingiro muri KSP Rwanda biteguye guhangana ku isoko ry’umurimo nyuma yo kwiga no kwigishwa neza amasomo yabo.

Aba banyeshuri bambwiye YegoB ko ntako bisa kwiga amasomo ukanayasoza noneho nyuma agahabwa n’impamyabumenyi (certificate) yemeza ko ibyo wize ubizi neza ibyo byonyine byagufasha guhangana ku isoko ry’umurimo kandi ko biteguye.

Bati:”Ntako bisa kwiga amasomo yawe akayasoza ibyo wize akanabihererwa impamyabumenyi yemeza ko wabyize kandi ubizi neza ibyo byonyine bizadufasha guhangana ku isoko ry’umurimo kandi turiteguye cyane kuko twizerera mubyo twize ndetse twanabyize neza rero hanza aha ku isoko ry’umurimo abariyo bamenye ko haje n’abandi bashya bagiye gufatanya”.

Ubuyobozi bw’ishuri rya KSP Rwanda, aba banyeshuri basorejemo amasomo yabo bwavuzeko intego yabo ari kugabanya ubushomeri binyuze mu kwigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse no kugabanya bamwe mu rubyiruko rwishora mu ngeso mbi.

Umuyobozi wa KSP Rwanda, Saleh Uwimana ati:”Intego yacu n’ukugabanya ubushomeri hanza aha binyuze mu kubigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro usibye ko intego yacu atariyo gusa namwe murabizi ko iyo umuntu afite icyo ahugiyeho kimurinda kujya mu bindi rero kwiga muri KSP Rwanda birinda ndetse bigabanya bamwe mu rubyiruko rwishora mu ngeso mbi zirimo:ibiyobyabwenge,ubusambanyi,ubujuru n’ibindi…”.

Abanyeshuri basoje amasomo yabo kuwa 22 Nyakanga 2024, basaga 20 basoje mu byiciro bitandukanye, 16 basoje bigiye mu mujyi wa Kigali naho bane bo bigiye mu karere ka Kayonza muri Yegocenter. Kuva KSP Rwanda itangiye gutanga ayo masomo imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abarenga 2500.

Uhereye iburyo umuyobozi wa Voice of Africa Sh. Omar Suleiman, ibumoso umuyobozi wa KSP Rwanda Saleh Uwimana

Ni umuhango witabiriye n’abanyacubahiro batandukanye barimo: Sh. Omar Suleiman umuyobozi wa radiyo Voice of Africa ivugira kumurungo wa 94.7 kuri FM ndetse n’umusizi Junior Rumaga.

Umusizi Junior Rumaga mu bitariye umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri KSP Rwanda 

Abanyeshuri basohotse muri KSP Rwanda bitezweho gutanga umusaruro hashingiwe kubyo bagaragaje. Iri shuri rya KSP Rwanda ryatangiye gutanga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu mwaka wa 2021.

AMAFOTO:

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Agiye i Burayi asanzeyo umukunzi we! Rihungu wari umunyezamu wa Police FC yasezeye ku mupira w’amaguru kugira ngo asange umugore

Amakuru mashya! Muhire Kevin yamaze gushyira umukono ku masezerano