Junior Giti yavuze ku bijyanye n’ukuntu yibye icyirahure cy’inzoga cy’umwana wa Perezida i Burundi.
Junior Giti yahakanye amakuru avuga ko yibye icyirahure cy’inzoga umwana wa Perezida.
Muri space yo kuri X, yayobowe n’uwitwa Godfather hari amakuru yavugaga ko Junior Giti yibye icyirahure cy’inzoga cy’umwana wa Perezida.
Umwe mu bari i Burundi mu gitaramo cya The Ben, yavuze ko mbere y’uko terefone ya The Ben yibwa, Junior Giti wari wicaye ku meza amwe n’Abanyarwanda bari i Burundi yabanje kwiba icyirahure cy’inzoga cy’umwana wa Perezida.
Junior Giti yatumiwe muri iyo space, maze ahakana ayo makuru avuga ko yibye icyirahure cy’inzoga cy’umwana wa Perezida.
Junior Giti yagize ati: “Nta foto ntacyabaye […] mu gihe nta foto nkora ibyo simbizi, iby’umwana wa Perezida we sinigeze menya ko anahari.”
Junior Giti yakomeje agira ati: “Ni iyihe nzoga njye nakwigurira? […] Uwabivuze wese ni umugambanyi, umugendere kure. “