in

Junior Giti yagaragaje amarangamutima akomeye ubwo yifurizaga umugore we umunsi mukuru w’amavuko.

Umusobanuzi wa Filime wabigize umwuga Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti yagaragaje amarangamutima akomeye ubwo kuwa 9 ukwakira 2022 yifurizaga umugore we umunsi mukuru w’amavuko.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze Instagram na WhatsApp yasabye abakunzi be kumufasha bakifuriza Mama Bubuna umunsi mukuru w’amavuko Junior Giti ati:<Mumfashe twifurize mama Bubuna umunsi mukuru w’amavuko>.Junior Giti yakomeje abwira umugore ati:<uri mwiza imbere n’inyuma njye nawe turi ekipe nziza>..

Uyu musobanuzi ukunze kuzana amaterime menshi mu rwego rwo gushimisha abakunzi be  nanone yakomeje abwira umugore ati:<wahaye ubuzima bwacu icyerekezo ndetse n’intego>.

Uyu musobanuzi wa Filime amaze gushyira iyi foto k’urubuga rwe rwa Instagram abantu be bagiye babikora uko Junior Giti yabibasabye nabo bifuriza umunsi mukuru w’amavuko Mama Bubuna umugore wa Bugingo Bonny.

Nubwo Junior Giti yifurije umugore we,Mama Bubuna umunsi mukuru w’amavuko abacisheje ku mbuga nkoranyambaga ze ntakunze kigaragaza umugore we cyane.

Junior Giti uziho kwiyita amazima menshi acanga abantu ariko mu rwego rwo kubashimisha ayo ni nka Fille perè kandi ari umugabo usibye kuba asobanura Filime anareberera inyungu z’abahanzi dore ko kuri ubu areberera inyungu z’umuhanzi Chris Eazy uri kugenda yigarurira abakunzi b’umuziki nyarwanda ndetse witegura no gushyira hanze indirimbo nshya yise Basisori.

 

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo:Davis d ibyo akoreye i goma muri congo ntibisanze

Umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri Rayon Sports yatuye umujinya Essomba Onana wavuzweho kongera kwivunikisha