Junior Giti wamenyekanye mu gusobanura filime cyangwa se agasobanuye yahishuye ikipe afana ndetse n’impamvu atabaye umukinnyi.
Mu kiganiro na ISIMBI kibanze ku mwanya we ajya aha umupira w’amaguru na siporo muri siporo, yavuze ko ruhago ayikurikirana iyo bibaye ngombwa.
Ati“simbikurikirana cyane ariko rimwe na rimwe ndabikurikirana iyo byashyushye, iyo byavuzwe cyane ndabimenya kuko ndayikunda n’ubwo ntabibonera umwanya.”
Yakomeje avuga ko mu Rwanda ikipe afana ari ikipe y’igihugu gusa Amavubi, ni mu gihe hanze yifanira Lionel Messi.
Ati“Mfana Amavubi, ikipe rwose mu Rwanda mfana ni Amavubi. Hanze nta kipe mfana pe, mfana Messi(Lionel).”
Mu bwana bwe ngo ntabwo yigeze agira indoto zo kuba yakina umupira kuko yabonaga nta mafaranga abamo, gusa ngo iyo awukina yari kuba umunyezamu.
Ati“Oya, ntazo nagize kuko nabonaga nta mafaranga bafite. Iyo nkina nari gukina nko mu izamu kuko mfite ibiganza n’ibirenge bibini, rero umupira ntiwancika.”