Junior Giti avuze akaga yahuriye nako mu gihu cy’uburundi ubwo yari yagiye mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo ya Chriss Eazy afitanye na Kilikou
Umusobanuzi wa Filime akaba n’uwureberera inyungu za Chriss Eazy Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti yavuze uburyo yagiye mu Burundi n’imodoka gusa kuvayo bikamugora cyane kuko imodoka ye yapfiriye yo ndetse abura n’aho ayikorera kubera ubwoko bw’imodoka ye.
Mu kiganiro na Isimbi Tv Junior Giti yavuze ko ajya mu Burundi yagiye yo n’imodoka gusa mu buryo butunguranye iyi modoka ye yo mu bwoko bwa Jeep avuga ko yaje kumupfira akamara iminsi ine ayirarira kubera kubura umuntu yizera yayisigira cyane ko yari yabuze n’aho yayikoresha kubera ubwoko bwa yo.
Yakomeje avuga ko ubwo yari yabuze epfo na ruguru yaje gutekereza kuri Ambasade(embassy) y’urwanda iri mu Burundi ko hari icyo yamufasha.
Ni bwo yaje kwaka ubufasha bwuko bamuha ahantu aparika iyi modoka ye ubundi akazaguruka aje kuyifata ndetse bakanayikora.
Ibyo byarakunze amabasade y’urwanda mu Burundi yemera kumusigaranira imodoka ubundi bemeranya ko azaza kuyifata igihe cyose azabonera uburyo.
Junior Giti akomoza ku ndirimbo nshya bafitanye yavuze ko iyo ndirimbo ishobora gusohoka mu minsi mike ngo kuko ibyinshi byararangiye.