Jules ni izina rifite inkomoko mu Kiromani cya kera risobanura “umuntu ukiri umuto” hari naho risobanura ikintu kikiri umwimerere kandi cyuzuye.
Ni izina rihabwa umwana w’umuhungu ariko hari naho uzasanga n’abakobwa baryitwa.
Mu kiromani bavuga Julius, mu gitaliyani bakavuga Giulio, mu kirusiya ni Yuli, biterwa n’igihugu urimo.
Bimwe mu biranga ba Jules
Jules ni umuntu uhora yiyumvamo kuyobora, kuba umugenzuzi ndetse akanagera ku bintu bikomeye. Arangwa no kugira amagara mazima bivuze ko atarwaragurika .
Ibintu byose Jules akora aba ari umwimerere kuko ntabwo ari wa muntu ukunda kwigana abandi arangwa no gukora ibye.
Agira igitugu ariko azi kubana neza, bigatuma agira inshuti nyinshi. Kubera ko azi ubwenge ibikorwa bye bituma abantu bamwibonamo bakamukunda.
Aba yumva ko ibyo ashoboye n’undi muntu wese yabibasha, ibyo bigatuma agirana amakimbirane nabo bakorana.
Ni umuntu uvugisha ukuri kandi wizerwa, iyo umubajije ntabwo arya iminwa. Mu rukundo Jules arafuha bikabije kandi agakurura yishyira.
Ni umuntu uhora avuga ko ubuzima ari bugufi nta mpamvu yo kubukomeza.
Iyo akiri umwana ababyeyi be baba bagomba kumutoza gusaranganya n’abandi ndetse no gufashanya kuko aba arangwa no kwikubira.