in

Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yavuze bari bagiye kumurya amafaranga ye

Niyonizera Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yavuze uko umuntu bari kumwe muri Canada yari agiye kumutwara amafaranga ye yari yakoreye. Judith yabitangarije mu kiganiro Magic morning cyo kuri uyu wa 07 Ukwakira 2022 aho yari yatumiwe nk’umutumirwa.

Judith yavuze ko ubwo yajyaga muri Canada mu mwaka wa 2011 yanyuze muri byinshi aho yageze muri Canada nta muntu n’umwe ahazi hanyuma akajya kubana n’umuntu ukomoka mu gihugu cya Congo gusa nyuma yaje kubona abanyarwanda babana atangira kumenyera muri Canada.

Muri ubwo buzima bushya yari atangiye hari byinshi atari yarasobanukiwe ndetse hari n’ibyo yagombaga kwiga harimo ururimo rw’icyongereza n’ibindi.

Judith yavuze ko ubwo yari akigera muri Canada ntabwo yari asobanukiwe gukoresha ibyuma bya ATM. Hari igihe yashatse kureba amafaranga afite kuri konti ye maze yifashisha umwe mu bantu bahuriye ku cyuma maze amufasha kureba ayo afiteho. Yavuze ko yarebye agasanga afiteho $7500 (asaga miliyoni zirindwi na magana atanu) gusa umuntu wari umufashije kuyareba yashatse kuyamutwara maze Judith amubera ibamba ahita akuramo ikarita ye ya ATM.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kiyovu mbere yo gukina na mukura yagize icyo isaba abakunzi bayo gikomeye

Judith yavuze itandukaniro hagati yo gukundana n’umusore w’umwirabura n’uw’umuzungu