Ambasaderi Joseph Habineza wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo ndetse akaba yarigeze no kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, nyuma y’igihe atari mu mirimo ya Politiki noneho yatangiye ubucuruzi, akaba yatangiye gucuruza amakaroni yamwitiriwe ndetse ubu yamaze kugezwa mu maduka akomeye mu mujyi wa Kigali.
Joseph Habineza wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo akaza gusimbuzwa Uwacu Julienne ku buyobozi bw’iyi Minisiteri, ni umwe mu bayobozi bari bakunzwe n’abaturage benshi ariko cyane n’urubyiruko, kuburyo kuva yakurwa ku buyobozi bw’iyi Minisiteri abantu batari bacye bakomeje kwibaza ibyo yaba ahugiyemo ndetse n’ibyo ateganya gukora mu minsi iri imbere.
Ubu ariko mu buryo bweruye, Joseph Habineza bamwe bakunda kwitwa Joe, yatangiye ubucuruzi bw’amakaroni (Spaghetti) yamwitiriwe yitwa “Pasta Joe”. Ubu aya makaroni yatangiye no kugezwa mu masoko agezweho (Supermarkets) yo mu mujyi wa Kigali nko muri Woodlands, ahitwa kwa Ndoli, La Colombe n’ahandi kandi mu minsi micye biteganyijwe ko azaba yageze mu gihugu hose.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru yegob, Habineza Joseph yatangaje ko aya makaroni afite ubwiza n’uburyohe bw’umwihariko kuburyo ntaho ahuriye n’asanzwe ari ku isoko, kuburyo yizeye ko abantu bazayakunda cyane. Ikirenze kuri ibyo aya makaroni n’ubwo arimo gukorerwa hanze mu gihe hagikorwa igerageza, biteganyijwe ko ubundi azajya akorerwa mu Rwanda bityo nawe akazaba abaye umwe mu bashyigikiye gahunda ya “Made in Rwanda” igamije guhesha agaciro no guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu.