in

Jose Mourinho yatunguye isi yose ubwo yapfobyaga abakinnyi be.

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yatangiye gukina imikino ye isekeje mu itangazamakuru aho ku munsi w’ejo nyuma yo gukura inota rimwe ku kibuga Stamford Bridge,yemeje ko we n’abakinnyi be ari udufarasi duto,batabasha gutwara igikombe cya shampiyona.

Tottenham imaze imyaka isaga 60 idakora ku gikombe cya shampiyona gusa uyu mwaka,Mourinho atangiye kubafasha kwinjira muri uru rugamba nubwo rutoroshye.

Abanyamakuru babajije Jose Mourinho niba ari mu rugamba rwo guhiga igikombe cya shampiyona abasubiza ko abakinnyi be ari udufarashi duto bitaborohera.

Ati “Ntabwo turi mu irushanwa.Ntabwo turi ifarashi.Ntabwo nzi neza ijambo nakoresha.Turi bato,turi amafarashi mato.Twe turi udufarashi. Joe Rodon yakiniraga Swansea umwaka ushize.Thiago Silva amaze imyaka myinshi cyane kandi aracyari myugariro mwiza cyane ku isi.Birashoboka ko umushahara w’ukwezi kumwe wa Thiago Silva wahemba Rodon umwaka wose.

Chelsea n’umukandida mwiza kugikombe,ntawabishidikanyaho.Ndizera neza ko nta kibazo bafite kuba twe na Liverpool tubarusha amanota 2 gusa.Bazi imbaraga bafite n’abakinnyi beza bafite kandi bazi ko uyu mwaka ari muremure.Barabizi neza kandi ko Tottenham atari umukandida ku gikombe.

Ku rundi ruhande,Frank Lampard utoza Chelsea FC yaraye inganyije na Tottenham 0-0 we yemeje ko Tottenham ari umukandida wa mbere ku gikombe cya shampiyona.

Ati “Jose Mourinho yavuze uko abibona.Niba dushaka igikombe nabo barabishaka.Buri kipe ifite Harry Kane na Son ikwiriye guhatanira igikombe.Bafite Gareth Bale ku ntebe na Dele Alli utari hano nabo bafite ubuhanga.”

Muri 2014 ubwo yagarukaga muri Chelsea,Jose Mourinho yabwiye abanyamakuru ko nta gikombe ashaka muri iyi kipe birangira acyegukanye.

Tottenham iyoboye shampiyona n’amanota 21 inganya na Liverpool mu gihe Chelsea ari iya 3 na 19.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jacques T. ngo batsinze Gor Mahia ariko akazi bafite kikubye 2

Video y’indirimbo ya Beyonce na Wizkid yahize izindi mu zagize amashusho meza muri 2020.