in ,

Jose Mourinho amaze gutangaza amafaranga yiteguye gutanga kugirango agure undi mukinnyi ukomeye

Umutoza w’ikipe ya Manchester United wamaze kubwira ubuyobozi bw’ikipe ko asigaje kugura undi mukinnyi umwe ukomeye ubundi akubaka ikipe itajegajega na gato nyuma y’amakuru menshi yagenda avuga umwe mu bakinnyi ashobora kugura, harimo Cristiano Ronaldo, Gareth Bale, Robert Lewandowski na Antoine Griezman, uyu munya Portugali yatagangaje umukinnyi ashaka kugura mu kwezi kwa mbere ndetse n’amafaranga ashaka kumutangaho.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Sexta aravuga ko uyu mugabo yaba yarabwiye inshuti ze za hafi ko asigaje kugura rutahizamu w’ikipe ya Atletico Madrid Antoine Griezman ndetse we n’ikipe bakaba biteguye kumutangaho Miliyoni 100 z’amapound kugirango abe yaza ndetse akaba ashaka no kuzamuha amasezerano y’imyaka 5 ndetse ku mwaka uyu musore akazajya ahembwa Miliyoni 17 z’amapound akaba ari amafaranga asaga ibihumbi 290 by’amapound ku cyumweru. Uyu musore kandi nawe nkuko inshuti ze za hafi zibivuga ngo akaba ashaka kuva mu gihugu cya Espagne igihe cyose yaba asohotse muri Atletico Madrid. Ibi bikaba byashimisha bikomeye abafana ba Manchester United bakomeje gusaba ubuyobozi kubagurira uyu mukinnyi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igikorwa abafana ba Fc Barcelona bakoreye umukinnyi wabo ukomeye cyakoze ku mitima ya benshi

Dore amafoto y’abanyarwandakazi beza cyane yabiciye bigacika kuri Instagram muri iki cyumweru