Jose Mourinho umutoza w’ikipe ya Manchester united, nyuma yo kubona ko imikino ya Champiyona asigaje itamushyira mu myanya myiza yo gukina Champions League, kuri ubu uyu mugabo akaba yatangiye gufatira ibyemezo abakinnyi batari kwitwara neza mu rwego rwo kwitegura umukino wa nyuma wa Europa League. Uyu mutoza nyuma yo kwihanangiriza bikomeye abakinnyi bagaragayeho imikinire itari myiza ku mukino wa Tothenham Hotspurs, kuri ubu yafatiye ibihano bikomeye umunyezamu David Degea.
Ikinyamakuru Skysport dukesha iyi nkuru kiratangaza ko Jose Mourinho yahanishije umukinnyi David Degea kutazongera gukina umukino numwe muri iyi saison haba umukino wanyuma wa Europa League, ndetse n’umukino wanyuma wa Champiyona. Jose mourinho abazwa impamvu yafashe iki cyemezo yatangaje ko ntayindi mpamvu idasanzwe ahbwo aruko umuzamu Sergio Romero ariwe uri kugaragaza kwitwara neza ndetse ko ariwe wakinnye imikino yose ya Europa bityo akaba ari nko kumushimisha bitewe n’imyitwarire ye.