Joseph Mayanja, uzwi cyane ku izina rya Jose Chameleone, yatangaje ko ari ubwa mbere azamara ibiruhuko bya Noheli n’Ubunani adahari ku rubyiniro n’imbere y’abafana be bakunda umuziki we. Mu butumwa yashyize hanze, yagaragaje ko yahuye n’ikibazo cy’uburwayi cyamusabye kujyanwa mu bitaro, bityo bikaba byarahagaritse gahunda ze zisanzwe zo gutaramira abafana be.
Chameleone yashimiye cyane abamutera inkunga barimo abashyigikira ibikorwa bye ndetse n’abafana be bamubaye hafi mu bihe bikomeye. Yatangaje ko azafata ikiruhuko kigamije gukira neza mbere yo gusubira ku rubyiniro. Yavuze ati: “Ndashimira byimazeyo urukundo, amasengesho n’ubufasha mumpaye mu gihe nari mu bitaro. Ndashimira by’umwihariko serivisi nziza nahawe muri Nakasero Hospital.”
Yongeye gushimira Juliet Zawedde, inshuti ye, yamuherekeje mu rugendo rwo kujya kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yashoje ashimira buri wese wamubaye hafi, avuga ko azagaruka afite imbaraga nshya.
Yashoje agira ati: “Ku Mana n’Igihugu cyanjye.”