Jonas ni izina rifite inkomoko mu Giheburayo rikaba risobanura ‘inuma’ cyangwa se ‘impano iturutse ku Mana.’
Bamwe bamwita Joonas, Yunus, Ionas n’ayandi.
Bimwe mu biranga ba Jonas
Jonas ni umuntu utapfa kumenya uko ateye, usanga acecetse atiyegereza abantu bose, akigira nkaho nta kintu azi kandi ari umuhanga n’injijuke.
Aba yumva gusaba ubufasha bimuteye ishema kugira ngo abantu babone ko yoroheje nyamara yibitseho ubushobozi bwinshi.
Jonas ahirimbanira ikintu mpaka akigezeho kandi ntabwo aba ari wa muntu ushakisha ibintu biciriritse, arwanira ibintu bifite agaciro ku buryo iyo abigezeho yumva yabikoreye.
Ni umuntu ugira ibanga kandi ukabona adakunda kuvuga ariko iyo wamwitwayeho buhoro muba inshuti zikomeye akakuganiriza n’ibyo utari uzi.
Ntiwamenya icyo akunze n’icyo yanze, mu bihe bibi aba acecetse no mu byiza nabwo agaceceka, kumenya niba yishimye cyangwa ababaye biragoye.
Jonas aritanga cyane, iyo yemeye kugira icyo akora agishyiraho umutima n’imbaraga ze.
Akunze gukora ibintu by’ubukanishi, guhimba ,kuvumbura ,kuvura n’ibindi.