in

Joan Laporta uyobora FC Barcelona yasubije abakomeje gucira urwa-Pirato ikipe ye

Joan Laporta, Umugabo w’imyaka 60 uyobora ikipe ya FC Barcelona isigaye yugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo, yasubije abantu bakomeje gusabira FC Barcelona guhabwa ibihano bikakaye.

Muri iyi minsi imwe mu nkuru irikugarukwaho cyane ni ihamwa ry’ibyaha ku ikipe ya FC Barcelona, aho iyi kipe ikina LaLiga yahamijwe icyaha cyo kuba yarishyuye amafaranga akabakaba muri miliyoni 7.4 z’Amayero ikayishyura Jose Maria Enriguez wari visi perezida w’ishyirahamwe ry’abasifuzi muri Espagne.

Ibi birego byahamijwe FC Barcelona aho bavugaga ko iyo kipe yishyuye ayo mafaranga hagati ya 2001 na 2018. Gusa ubuyobozi bwa FC Barcelona buhabihanaka buvuga ko ntaho bihuriye no gutanga ruswa.

FC Barcelona ikomeje kwibasirwa n’urukurikirane rw’ibibazo

Joan Laporta uyiyobora ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Cope yavuze ko abifuriza Barcelona ikibi ntabyo bazabona ko kandi bazakora ibishoboka bakarengera ikipe.
Jose Maria Bartomeau wayoboye FC Barcelona ariko akayisigira uruhuri rw’ibibazo

Laporta yagize ati: ” Hari abantu banyuzwe n’ibihuha bigamije gusiga icyasha ikipe yacu. Muri Barcelona ntizuzambikwa urubwa tuzarwanira ikipe yacu”.
Laporta yongeraho ati ” Turi ikipe y’indangagaciro, iryo jambo si ukugira ngo bivuge neza ahubwo nicyo dushingiraho ibyo dukora”.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto ya Meddy na The Ben barya akawunga yatumye abantu babacyurira kubera uko bazamuye intugu

Umukobwa wa Bill gates yatunguranye agaragaza umukunzi we ndetse anatukana n’abantu