in

Joachim Ojera yumvishe amafaranga Abedi na Pitchou bari guca Rayon Sports ni uko maze na we ahita yuriza ibiciro ku rwego Aba-Rayon batatekerezaga

Joachim Ojera yumvishe amafaranga Abedi na Pitchou bari guca Rayon Sports ni uko maze na we ahita yuriza ibiciro ku rwego Aba-Rayon batatekerezaga.

Ojera usanzwe ari intizanyo ya URA mu ikipe ya Rayon Sports, ari kuyica Miliyoni 40 kugira ngo yongere kuyikinira.

Rayon Sports irashaka kumuha miliyoni 30 agasinya imyaka ibiri gusa uyu we yabonye ntakintu yakuramo kuko aramutse ayemeye yahita atangamo miliyoni 17 kuri URA kuko akiyifitiye amasezerano.

Uyu yongeje aya mafaranga nyuma yo kumva ko Abarundi Abedi na Pitchou batse Rayon Sports miliyoni 40 kugira ngo bayisinyire.

Kuri ubu ibiganiro birakomeje hagati ya Rayon Sports na Joachim Ojera aho Murera ishaka kumuha andi mahirwe.

Murera irashaka kwivuganira na URA yo muri Uganda ubundi igaha Joachim Miliyoni 20 ku myaka ibiri.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gasabo, Bumbogo: Umwana w’imyaka 14 yasanzwe mu mugozi yiyahuye none abaturanyi n’umuryango bari mu kiriyo

Umugeni yafatanye mu mashati na Nyirabukwe bapfuye ibyo kurya imbere y’abatumirwa bari baje kubashyigikira mu bukwe