in

Joachiam Ojera akomeje kuba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Uganda Joachim Ojera, akomeje kugarukwaho cyane kumbuga nkoranyambaga kubera uko arimo kwitwara cyane mu kibuga kugeza ubu.

Kuwa gatanu tariki ya 18 Kanama 2023, Ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino ufungura Shampiyona sezo 2023/2024 n’ikipe ya Gasogi United umukino uza kurangira ari ibitego 2-1 bya Gasogi United.

Muri uyu mukino, rutahizamu Joachiam Ojera ari mu bakinnyi bitwaye neza cyane ndetse akomeza kugaragaza ko nyuma yo kugera hano mu Rwanda umwaka ushize w’imikino benshi ntibamwemere ariko kugeza ubu ari mu bakinnyi ikipe ya Rayon Sports ifite kandi bayihetse.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kwitwara neza ntabwo wavuga ko Joachiam Ojera ari we ukomeje kwitwara neza gusa ahubwo wanavuga ko Aruna Moussa Madjaliwa, Hertier Luvumbu Nzinga wazamuye imbaraga, Charles Bbaale ndetse n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports ubona ko uyu mwaka hari ikintu bazakora kandi gikomeye haba muri Shampiyona ndetse no mu mikino nyafurika.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

RIP Papa The Ben! Mu magambo amuhumuriza, Meddy yafashe mu mugongo The Ben

“Njye rwose imyambarire y’uyu mu-Dj irantangaza, subu yabuze n’umukebura we?” Imyambarire igaragagaza bimwe mu bice bya Dj Sonia ikomeje kuvugisha abatari bake ku rubuga rwa Twitter