Bitandukanye n’indi mikino Olympic mwari mumenyereye ubu Mirror iravuga ko i Rio De janeiro hari no kubera imikino Olympic ariko ngo abakina ,bakina bambaye uko bavutse  ni mu rwego rwo guha icyubahiro imikino yakinwaga n’Abagereki  bo hambere.
Iyi mikino ihuza abantu bingeri zose ariko bagakina bakuyemo imyenda yose uko yakabaye,mu mikino bakina harimo koga,Volleyball,gusiganwa n’indi myinshi.
Abawuteguye  bavuga ko bateguye irushanwa ku buryo buri wese aryisangamo ndetse uko yaba angana kose ngo icya mbere n’ukumva ko wakishima kandi ugahiganwa wambaye ubusa kandi bikagushimisha.
Ngo uyu mwaka iri siganwa ryitabiriwe n’abasaga 1000 kabone nubwo hari ababifata nk’ubusazi bweruye ,baturutse imihanda yose. ikindi kandi  nubwo hari uduce tw’umucanga kwambara ubusa bihanirwa n’amategeko bo bakoresha uduce tw’inkengero y’inyanja aho kwambara ubusa byemewe (Nuddist Beach).