Dufashwanayo Jeanne uririmba Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze kwinjira mu muziki bidasubirwaho.
Ni umukobwa ufite icyizere gikomeye cy’ibyo azanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nubwo abakobwa benshi baririmba izi ndirimbo batarerekana urwego ruri hejuru.
Mu kiganiro Dufashwanayo Jeanne ari nayo mazina akoresha nk’umuhanzi twagiranye, yadutangarije ko yashyize hanze Indirimbo yitwa Ni Kenshi yakoze ari mu bihe bitamworoheye ariko Imana iza kumurengera imuhindurira izina.
Jeanne yagize ati” Indirimbo Ni Kenshi nashyize hanze yaturutse ku kigisho nari mpaze gusoma kivuga ku kwemera Kiristo cyangwa kumwihakana.”
Uyu mukobwa ufite ijwi ritangaje avuga ko iki cyigisho yasomye cyigaragazaga ko mu byo tuvuga, mu byo dukora, mu mibereho ya buri munsi no mu tuntu duto ari ho tugaragariza ko turi aba Kristo nyakuri cyangwa tutari bo.
Dufashwanayo Jeanne ntabwo ashaka gusubira inyuma mu ntego yazanye
Akomeza avuga ko yasanze Kenshi yaragiye atsindwa ntabashe guhamya Imana ariko aza kugaruka imbere y’Imana kugirango imuhe kunesha ndetse abe na mushya nubwo kenshi yagiye ayihakana none agiye kuyihamya.
Dufashwanayo Jeanne umaze gushyira Hanze Indirimbo 2 zifite amajwi n’amashusho ndetse akaba anafite izindi 10 ziri mu buryo bw’amajwi gusa yadutangarije ko uyu muziki ajemo wo kuryamya no guhimbaza Imana ntanyungu aje gushakamo ahubwo ashaka kwamamaza ubutumwa bw’ijuru bukagera kure.
Yagize ati” Ntanyungu nje gushakamo ahubwo intego nyamukuru mfite ni ukwamamaza ubutumwa bw’ijuru mu buryo bwabasha kugera kuri benshi bashoboka njye ntabasha kugeraho.”
Ni Kenshi ya Dufashwanayo Jeanne wayireba unyize aha👇