in

Jean Marie Vianney yatawe muri yombi nyuma yo gushyira imiti mu myaka ye irinda imisambi ku mwonera

Nyuma y’uko mu gishanga giherereye mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare hagaragaye imisambi 10 yapfuye, hatawe muri yombi ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’izi nyoni wanazifatanywe, hatangazwa n’icyo akekwaho kubikorera.

Iyi misambi yabonetse ku mu gishanga cya Muvumba giherereye mu Mudugudu w’Inkiko mu Kagari ka Rwempasha, ifatanwa umugabo witwa Jean Marie Vianney ari na we ukekwaho kuyica, akoresheje imiti yashyiraga mu myaka ikundwa n’izi nyoni irimo ibigori, aho bikekwa ko iyo miti yayikuraga muri Uganda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ayirekuye yahirima mu manga! Kapiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin akomeje gushyirwa mu majwi n’abafana b’iyi kipe

Safi Madiba yabonye ubwenegihugu bw’ikindi gihugu