in

Jean Fidele Uwayezu yeguye ku buyobozi bwa Rayon Sports asigaje iminsi mike ngo asoze manda ye

Jean Fidele Uwayezu wari umaze imyaka ine ari Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, yeguye ku mirimo ye mu gihe haburaga iminsi mike ngo asoze manda ye. Aya makuru yatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nzeri 2024, binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda.

 

Uwayezu, wamenyekanye cyane mu miyoborere ya Rayon Sports, yavuze ko impamvu z’uburwayi ari zo zatumye afata icyemezo cyo kwegura. Uyu mugabo yatorewe kuyobora Rayon Sports tariki 24 Ukwakira 2020, aho yatorewe muri manda y’imyaka ine yari igomba gusozwa mu kwezi gutaha.

 

Mu miyoborere ye, Uwayezu yafatanyaga n’abandi bayobozi barimo Kayisire Jacques wari Visi Perezida wa mbere ndetse na Ngoga Roger wari Visi Perezida wa kabiri. Kuva yatorwa, yagiye akora ibishoboka mu kuzahura ikipe yari ifite ibibazo bitandukanye birimo ibijyanye n’imari ndetse n’imiyoborere.

 

Nubwo yeguye mu gihe haburaga igihe gito ngo manda ye isozwe, Rayon Sports ikomeje gahunda zayo, harimo kwitegura amarushanwa atandukanye ya shampiyona, ndetse abakunzi b’iyi kipe basabwa gukomeza gushyigikira ubuyobozi bushya buzatangazwa mu minsi iri imbere.

 

Ibi bije mu gihe Rayon Sports yitegura guhatana mu marushanwa akomeye mu gihugu, ndetse ikaba itegerejweho byinshi n’abafana bayo benshi baba mu Rwanda no hanze yarwo.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uwayezu Jean Fidèle wari umaze igihe kirekire ayobora Rayon Sports ntabwo akiri umuyobozi wayo

Abakinnyi ba Rayon Sports basubukuye imyitozo nyuma yo gusoza inshingano mu makipe y’Ibihugu