Umuraperi Jay Z yashimangiye ko umubano we na Solange Knowles utigeze uhungabanywa n’amakimbirane bagiranye mu 2014 ubwo uyu mugore yamuteraga imigeri bavuye mu gitaramo.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 8 Gicurasi 2014 nibwo mu mujyi wa New York ubwo hari habereye ibirori bitangiza iserukiramuco ry’imideli byiswe Met Gala icyo gihe, Jay-Z yahuye n’ibibazo bikomeye kuko yahondaguwe na muramukazi we ariwe Solange Knowles, murumuna wa Beyonce Knowles.
Mu mashusho yafashwe na camera zo muri hoteli yitwa Standard Hotel of New York ari naho ibi birori byabereye, yerekanye ko uyu muraperi ubwo yari mu cyuma gitwara abantu bamanuka cyangwa bazamuka mu nyubako ndende (ascenceur), yari kumwe n’umugore we Beyonce na Solange Knowles ndetse n’abashinzwe kubarindira umutekano.
Jay Z uzwi mu ndirimbo 99 Problems akaba anafite abana batatu [Blue Ivy n’impanga yabyaye Rumi na Sir ], yavuze ko mu myaka yose amaze aziranye na Solange Knowles, ngo ni ubwa mbere bari bagiranye amakimbirane.
Yagize ati “Iteka twahoze dufitanye umubano mwiza. Nagiye nshyamirana ndetse nkarwana n’abavandimwe banjye mu buzima bwose. Ibyo byagiye bibabo…”
Yongeyeho ati “Byari inshuro ya mbere tugiranye kutumvikana. Mbere na nyuma umubano hagati yacu ni mwiza. Nzakomeza kumurinda. Uriya ni mushiki wanjye, ntabwo ari muramu wanjye. Ni mushiki wanjye.”
Jay Z yatangaje ibi mbere y’uko yitabira igitaramo yakoze mu iserukiramuco rya V Festival ryabereye muri Chelmsford, mu Bwongereza ku Cyumweru tariki ya 21 Kanama 2017.
Muri Nzeri 2016 Solange yasohoye album yacurujwe cyane yitwa’ A Seat At The Table’, Beyonce na we yakoze iyitwa Lemonade, Jay Z na we aherutse gusohora iyitwa ‘4:44’, yahise ihuzwa n’ibyo guca inyuma umugore we kubera indirimbo yakoze n’amagambo azirimo asa n’abikomozaho.