in

Jay Polly yunamiwe mu gitaramo

Umuraperi Jay Polly, yunamiwe mu gitaramo Kigali Hip Hop Festival cyahuriyemo abaraperi basaga 20 kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022.

Ubwo MC P Uwamamaye yageraga ku rubyiniro, yafashe umunota umwe hacurangwa indirimbo ya Jay Polly. Wamamaye yavuze ko hari benshi Jay Polly yaharuriye inzira mu muziki wa Hip Hop mu Rwanda.

Umuraperi B.Threy uri mu bagezweho muri iyi minsi na we yageze ku rubyiniro saa tanu n’iminota 18 . Mu minota 30 yahamaze, yageze hagati aha icyubahiro Jay Polly aririmbana n’abafana indirimbo ye yise “Ndacyariho”.

Fireman na PFLA ubwo bari ku rubyiniro basabye abari aho ko bafatanya bakifuriza kuruhukira mu mahoro abahanzi Yvan Buravan na JayPolly , Yanga ndetse na Mama wa Meddy bitabye iminsi mu gihe gishize.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uko gahunda yo guherekeza Yanga bwa nyuma biteye

Amagambo Meddy yavuze mu muhango wo guherekeza Mama we witabye Imana