in

Amagambo Meddy yavuze mu muhango wo guherekeza Mama we witabye Imana

Kurii uyu wa 28 Kanama 2022 nibwo habaye umuhango wo guherekeza Cyabukombe Alphonsine (Mama wa Meddy) uherutse kwitaba Imana ku ya 14 Kanama 2022. Twifuje kubasangiza amagambo Meddy yavuze asezera ku mubyeyi we.

Mu gutangira, Meddy yagize ati « Muraza kunyihanganira ntabwo byoroshye, uyu munsi ntabwo nawuteguye ndagerageza kuvuga ibice bitatu ku buzima bwa Mama, ndavuga ubwana bwacu, uko yatureze n’uko byose byarangiye ».

Yinjira ku buryo bakuzemo agira ati « Twakuze dufite Mama gusa abatuzi barabizi, Mama yari Papa na Mama igitangaje muri ibyo ni uko atagize amahirwe yo kubana na Papa ariko yaramudukundishaga. Nibajije impamvu yamudukundishije ariko nkuze narasobanukiwe ».

Yongeye kuvuga ku buryo bizemo mu mashuri ahenze nyamara bikorwa na Mama wenyine, ati « Ukuntu yatureze twiga ku bigo byiza ntabwo yari afite ubutunzi bukomeye ariko yatangaga byose ngo tugire icyo tugeraho, akadukoresha umukoro twese tuvuye ku ishuri ».

Agaruka ku buryo yigishijwe na we byose azi ati « Nakuze ndi umwana ukubagana cyane mu muryango, ibyo rero byatumye Mama anyigisha ibintu byose yari azi bituma anyigisha gucuranga, kuririmba, kubyina, byose nzi nabikuye kuri we, ikirenze yanyigishije gukunda Imana ».

Mu buzima bwa Cyabukombe yifuzaga ko Meddy azaririmba indirimbo zihimbaza Imana ati « Yifuzaga ko nzaririmba indirimbo z’Imana, ubwo najyaga muri Secular yabanje kubabara ariko ageze aho arabyakira ».

Asobanura imvano y’izina rye Medard ati « Medard ni izina ry’umupasiteri wabwirije Mama ngo akizwe aramunyitirira ».

Kubwa Meddy ntiyari azi ko igihe kizagera agaherekeza umubyeyi we, ati « Nkiri umwana nahoraga mubaza ese uzapfa? Akabwira nzasaza mbe agakecuru. Mu kuri sinarinzi ko hari igihe kizagera ».

N’ubwo ariko ababaye ariko ngo aranishimye. Meddy yabisobanuye agira ati « Sinavuga ko mbabaye gusa ariko ndishimye mu gihe kimwe ».

Yashimye Mukuru we byimazeyo agira ati « Ndashima Christian ni we wakoze byose, nkabahamagara buri munsi mbabaza Mama arihe. Sinarinzi ko aruha kugeza ubwo umuntu yambwiye ko Christin akeneye ubufasha, kuko n’iyo akora ibintu aba atitira ».

Meddy yagarutse ku bihe bya nyuma by’umubyeyi we ati « Ubwo yari arwaye yajyaga ambwira ko abona aba Mama bambaye umweru bamuha indabo. Hari isomo nize mwibyo byose, ubuzima ntacyo buvuze nta Mana iburimo kuko Mama yamenye Imana akiri muto ».

Akomeza agira ati « Uyu munsi n’ubwo mbabaye kuko adahari ariko na none nshimishijwe no kuba yaragiye mu ijuru. Christian yambwiye ko Mama yagiye maze arambwira reba umugore wabyaye. Iteka Mama yashyiraga umuryango imbere n’iyo nazaga kubasura yarambwiraga ngo tujye kureba, gusura abantu ».

Mu gusoza Meddy yashimye abantu bose agira ati « Mama yari wa muntu untegereza kugera saa kumi za mu gitondo mvuye mu bitaramo. Uyu munsi rero nshaka kubashima mwese, kuza kudufasha twese reka rero mbashimire ».

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jay Polly yunamiwe mu gitaramo

Meddy yagaragaje agahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we(ifoto)