Umuraperi Jay C yatangaje ko gukura no kugira ubunararibonye ari byo byabafashije kwirinda kwishora mu mirwano, nyuma yo gusagariwa n’abafana i Rubavu hamwe na bagenzi be Bull Dogg na Bushali. Aba bahanzi ngo bagabweho igitero n’abafana bari banyweye inzoga nyinshi, bivugwa ko byaturutse ku kutumvikana mu gihe bashakaga kubasuhuza.
Mukiganiro yanjyiranye na IGIHE , Jay C yavuze ko mu bihe byashize abaraperi bataritwaraga batya, ariko ubu bamaze gukura bityo bakirinda imyitwarire yabakururira imanza cyangwa ibihano bikomeye. Yagize ati: “Cyera ntabwo byari kugenda gutya, ariko uko umuntu akura ni ko asobanukirwa ko hari ibyo agomba kwirinda.”
Uyu muhanzi yongeyeho ko atazongera gusohokera mu kabari batabashije kurinda umutekano, ahubwo azajya asohoka ari kumwe n’abantu bamucungira umutekano. Yahamije ko ibyamubayeho byamubereye isomo rikomeye ryatuma ahora yirinda imyitwarire ishobora kumushyira mu bibazo.