James ni izina rifite inkomoko mu kilatini cya kera ku izina Iacomus, risobanura umusimbura. Mu cyarabu bandika “Yakub”,muri Bibiliya bandika “Jacob”mu Giheburayo ho bakandika Yaakov, mu Gifaransa ni “Jacques”.
Muri Bibiliya izina Yakobo risobanura “umuriganya”. Ku izina James niho haturuka izina Jimmy.
Ni izina rihabwa umwana w’umuhungu .Muri Bibiliya Yakobo yari impanga na Essawu bakaba bari abahungu Rebecca yabyaranye na Isaac.
Bimwe mu biranga ba James
James cyangwa Jacques akunze kurangwa no kubona ibintu mu buryo bwiza bigatuma atera abandi umwete, ntajya abona ibintu ko bishobora kumugendekera nabi.
James akunda ibintu by’umwimerere ndetse akarangwa no kugira gahunda mu byo akora byose.
Akunda kurangwa n’ibikorwa byo kwitangira abandi akabaha ubumenyi, amafaranga ndetse n’ubuhamya iyo bishoboka arabutanga.
Ni umuntu w’umusesenguzi, ubanza kumva kandi uhora yiga ibintu bishya buri munsi.
Ntabwo apfa gusahinda, ni umuntu utuje iyo ukimubona kandi ntiwapfa kumenya ibyo atekereza, ibye byose abigumisha imbere mu mutima.
Ni umunyakuri, w’umutima mwiza kandi uzi gukunda. Akunda abantu, arasabana, akunda kwirebera ibintu nyaburanga ariko iyo hagize ibitagenda James ashobora kuba inyeshyamba.
Akunda ibyuhiro no gushimirwa ku kintu cyose yakoze.
Abantu baramukunda, bakamugisha inama kandi agirirwa icyizere.Azi gusetsa ndetse ntabwo ibibazo bye bimuhungabanya ngo bigaragarire buri wese.